3. Tagatifuza abakwizera; baguhereze bakwizihiye.
4. Banisha neza abo wacunguye; n’uwabahanze wabohereje.
5. Hasingizwe Imana mu Batatu; ubu ni iteka ryose Amina.
HA UMUGISHA AYA MATURO
2. Amaboko waduhaye, niyo dukesha uyu mugati, uza guhinduka umubiri w’umwana wawe Yezu Kristu.
3. Iyi divayi biri kumwe, nayo idutungira ubuzima, uyiduhindurire ifunguro ribeshaho Roho zacu.
IBYO DUTUNZE BYOSE
2. Mana Ihoraho: icyo dushaka ni ukuba abawe, jya udufasha kukugana.
3. Mana Ihoraho: dusindagize uturinde umwanzi duhore tugukorera.
4. Mana Ihoraho: ni wowe soko y’inema zose turagusabye ziduhe.
AKIRA NYAGASANI AMATURO YACU
3. Tugutuye iyi si yacu, n’ubuzima bwayo bwose, uburakari n’ubwikanyize Roho yacu y’urumuri byose ubihanagure.
4. Tugutuye abatakuzi, ubatoze kugukunda, abakwimuye bose bo mu isi, ubagarure mu bawe maze bakuyoboke.
5. Tugutuye abagukunda, ubakomereze ukwemera, ibituyobya tubyamagane, urukundo rwawe urudukomereze.
AH! YEZU WANJYE
2. Ku isi yose bagukunde, Ah Yezu; wakijije amagara yabo, Mukiza w’abantu.
3. Ni wowe Mukiza wacu, Ah Yezu; yasukuye imitima yacu, Mukiza w’abantu.
4. Urukundo wadukunze, Ah Yezu; rwakumenesheje amaraso, Mukiza w’abantu.
5. Yezu utagukunda, Ah Yezu; nta kindi kintu yazakunda, Mukiza w’abantu.
6. Ndagutuye ibyanjye byose, Ah Yezu; ndashaka nanjye kuba uwawe, Mukiza w’abantu.
AKIRA AYA MATURO
AMATURO YACU NAGUTUNGANIRE
R/ Twese turi abawe, ibyiza byose biva iwawe, Mana nziza Nyir’ubuntu, amaturo tugutuye nagutunganire.
2. Soko y’imigisha uyiduhundagazeho, tugutuye ibyacu byose, ngo biguheshe ikuzo Mana isumbabyose, abe ari wowe ubigenga.
3. Soko y’amahoro ni wowe uyatugabira, tugutuye iyi si yacu, uyirinde amakuba ihore ihura nayo, uyihe guhora ituje.
4. Soko y’imbaraga zituma tugukorera, tugutuye integer nke zacu, uzidukomereze mu mirimo dukora, tukubere intumwa z’ukuri.
5. Soko y’impuhwe nyinshi ugirira abawe, tugutuye abatakwemera, ngo ubagarure mu bawe bose bakuyoboke, twese tube umuryango umwe.
6. Soko y’ubuzima dukesha ubuntu bwawe, tugutuye imibiri yacu, urugendo turimo rwuzuye imibabaro, turusohoreze iwawe.
7. Soko y’ingabire ugenera abawe tugutuye abatuyobora, bahore bakunyura kandi ubahe iteka gukora ugushaka kwawe.
8. Soko y’urumuri rutuyobora iwawe, tugutuye abatakuzi, uboherereze inyumwa zawe bakumenye, nabo bajye bakwambaza.
9. Soko y’umukiro, umukiro w’iteka, tugutuye abagutakira, wowe mirukiro yabo umva ibyo bagusaba, kuko ari wowe biringiye.
EGOME
1. Yarandemye ingira umuntu, ndabishima. Yarankunz iranzigama, ndabishima.
2. Yarampaye abavyeyi, ndabishima. Yarampaye abagenzi, ndabishima.3. Nararwaye irantabara, ndabishima. Ncumuye itantabara, ndabishima.
4. Yarampaye ijambo ryayo, ndabishima. Irampa ubuzima bwayo, ndabishima.5. Yaranyeretse inzira nziza, ndabishima. Yama imbwira ukuri nyako, ndabishima.
6. Ngeze ngaha kuko inkunda, ndabishima. Kandi yama indinda inabi, ndabishima.IBYO DUTUNZE BYOSE
1. Mana ihoraho duhe urukundo rukunda abawe, bose ni wowe wabiremeye.
2. Mana ihoraho icyo dushaka ni ukuba abawe, jya udufasha kukugana.3. Mana ihoraho dusindagize uturinde umwanzi duhore tugukorera.
4. Mana ihoraho ni wowe soko y’inema zose, turagusabye ziduhe.TUGUTUYE AYA MATURO
R/ Tugutuye aya mature Dawe, tugutuye aya maturo akira, tuyaguturanye umutima wiyoroheje. Tubabarire uyakire Mubyeyi mwiza (bis)
1. Turagusabye Rurema, imitima yikize ubwandu, sukura imibiri yacu. Ibi tugutuye Mwami ni wowe tubikesha, bishimirwe.
2. Akira uyu mugati, uwuhe umugisha uwuhindure umubiri wa Kristu, Ibi tugutuye Mwami ni wowe tubikesha, bishimirwe.3. Akira na Divayi, uyihe umugisha uyihindure amaraso ya Kristu, Ibi tugutuye Mwami ni wowe tubikesha, bishimirwe.
4. Dushaka kugusenga, iyi si ikatugira abayo, dufashe kuyitsinda, Ibi tugutuye Mwami ni wowe tubikesha, bishimirwe.
5. Reba abashonji, ubere indushyi icumbi, Dawe tukweretse n’indembe, Ibi tugutuye Mwami ni wowe tubikesha, bishimirwe.
6. Akira abayobozi, ubahe umugisha ubatoze kurangamira icyiza, Ibi tugutuye Mwami ni wowe tubikesha, bishimirwe.
TUJE KUGUTURA
2. Tuje kugutura Nyagasani amaturo watwihereye, Divayi y’umuzabibu uturuka mu butaka watewemo n’abantu, Shimirwa Nyir’ingoma kuko ugiye kuyihindura Divayi soko y’ubuzima.
UMURYANGO WAWE WOSE.
R/ Umuryango wawe wose (Akira, Akira, Mwami), uzanye amaturo meza (Akira, Akira, Mwami), ngo uyashyire ku meza yawe (Akira, Akira, Mwami), tugutuye umutima mwiza.
2. Umugati na divayi, byavuye mu maboko yacu, ubihindure bibe umubiri, n’amaraso bya Yezu Kristu.
3. Amahanga yose y’isi, arashaka kukurata, natwe kandi, Mana Rugira, tugutuye ibyo dutunze.
4. Tugutuye imirimo y’isi, tugutuye ibyishimo by’isi, tugutuye n’ibidushavuza, tukwihaye twese, udufashe
5. Ibi tugutuye Mwami, Ni wowe tubikesha, akira twifatanyije na Yezu Mukiza, uratumenye, utugire abawe.
NTA SHIMWE TWORONKA.
R/ Nta shimwe tworonka rikubereye (2), kuko ivyiza uturonsa ni vyinshi, kunda Mukama Mana utwakire (2), wakire n’agashikanwa twaronse.
3. Aba bagenzi Mukama tuguhaye, n’aba babanyi Mana nubakire.
4. Aba barwayi Mukama tuguhaye, n’aba bagowe Mana nubakire.
5. Iyi mirima Mukama tuguhaye, n’ibi vyimbugwa Mana nuvyakire.
6. Ubu Burundi (uru Rwanda) Mukama tuguhaye, n’iyi so yose Mana nuvyakire.
UMURYANGO WAWE WOSE
R/ Umuryango wawe wose (akira, akira Mwami), uzanye amaturo meza (akira, akira Mwami), uyashyire ku meza yawe (akira, akira Mwami), tugutuye umutima mwiza.
1. Amahanga yose y’isi, arashima ko uri Rurema, Dawe ineza watugiriye, ntugahweme kuyitugirira.
2. Umugati na Divayi, byavuye mu maboko yacu, ubihindure bibe umubiri, n’amaraso bya Yezu Kristu.3. Amahanga yose y’isi, arashaka kukurata, natwe kandi Mana Rugira, tugutuye ibyo dutunze.
4. Tugutuye imirimo y’isi, tugutuye ibyishimo by’isi, tugutuye n’ibidushavuza, tukwihaye twese udufashe.
5. Ibi tugutuye Mwami, ni wowe tubikesha akira, twifatanyije na yezu Mukiza, uratumenye utugire abawe.