mardi 31 mai 2011

Indirimbo: Kwinjira

1.      NGIYE GUSINGIZA NYIRIBIREMWA

R/ Ngiye gusingiza Nyir’ibiremwa; ngiye kumwambariza mu ngoro atuye; n’abavandimwe banjye; turate izina rye.

1.           Akwiye ibisingizo Nyir’ubutagatifu (akwiyekuratwa); nimuze dushengerere uwaduhanze; akagaba amahoro mu ngabo ze.

2.           Niduture igitambo n’umutima utunganye; twigorore n’abavandimwe bacu; ng’iki igitambo gihimbaje.



2.      NYEMERERA NGUSANGE

 R/ Nyemerera ngusange Mana yanjye. Ni wowe wanyiremeye, umpa ubuzima bw’iteka Mana yanjye, ndi uwawe rwose, ngenza uko ushaka.

1.       Bwiza buzira inenge turi abanyabyaha, Eza Roho yacu uyigire nziza, tugututane umutima ukeye Misa Ntagatifu.

2.       Singizwa iteka ryose Mana Nyir’ingoma, kuzwa n’ab’ijuru n’abo munsi bose, ganza shitani ubumbe isi yose usengwe wenyine.

3.       Abakiri munsi uzi intege zacu, twisunze ab’ijuru bakugezeho kera, umva amajwi yabo udukize shitani tuzagere iwawe.

3.      TURIRIMBIRE NYAGASANI



R/ Turirimbire Nyagasani, We Mushumba mwiza, dore twaje twese mu bushyo bwe, tumusingize, tumushimira ibyiza yaduhaye, aragahabwa impundu ni we Mwami w’amahoro.

 1.     Nyagasani Yezu ni we wavuze ati: “ babiri se cyangwa batatu (2) bateraniye hamwe barimo banyambaza, mba ndi hagati yabo”

2.     Tuje mu ikoraniro ry’uwatwicunguriye, duhamya ko yadukijije (2) dusabira kandi na bagenzi bacu bataramumenya by’ukuri.

3.     Natwe abo wacunguye, turagusaba inema zo gutsinda ibitunaniza (2) uduhe ubutwari, duhore tukugana, tuzabone ihirwe mu ijuru.

4.     Nihakuzwe Imana, hasingizwe Yezu, We udutangira ubugingo bwe (2) na Roho Muhoza ubahuza bombi mu Butatu Butagatifu.

4.      TWINJIYE MU NZU YA NYAGASANI.




R/ Twinjiye mu nzu ya Nyagasani, tumuramye twishimiye kuba abe. (2)


1.         Menya, Nyagasani, abakwambariza hano, iteka uzabagirire impuhwe.

2.         Inzu yawe Nyagasani, ni inzu y’isengesho, duhe kuhakura ingabire utugenera.

3.         Abateranye bakwambaza uba ubari hagati, koko hano urahari, duhe kuguha imitima

5.      UMURYANGO URI MU RUGENDO




R/ Tuje twese, Mana yacu, twe umuryango uri mu rugendo, udutoze kugana iwawe, Mwami we, wowe Mana Nyir’ubugingo.



1.           Utabare imbaga y’abantu, ubwo itaguza igana iwawe, uyisindagize igusange kandi igume mu rukundo rwawe.

2.           Turataguza tugusanga, twe umuryango uri mu rugendo, Roho wawe atumare ubwoba, Mwami we, adutake ingabire zawe.

3.           Mfite inyota, Mana yanjye, Nje ngusanga ngo umare umwuma, wowe Mwami umara agahinda ndaje, nshora ku iriba ry’ubugingo.

4.           Reba imbabare Mana yanjye, reba abaheranywe n’ibyago, ubahumurize bakomere, kandi ubahaze amahoro yawe.

5.           Ndakurangamiye Mubyeyi, kuko numva intege ari nkeya, ko ndemerewe n’imitwaro, ndaje unduhure, Mana yanjye.

6.      KINGURIRA UMUKIZA




R/ Kingurira Umukiza wawe, umva ijwi rye riraguhamagara, ng’uwo arakomanga ku muryango, Umwana w’Imana niho ahagaze, kingura.



1.         Kingura akugirire impuhwe, dore yiteguye kugukiza, kuko uri umukene ukaba n’impumyi, ukaba umunyabyago n’imbabare, kingura.

2.         Kingura maze akwihoreze, ni We uzaguhanagura amarira agukize ibyago n’amakuba, mu mutima wawe aguhe amahoro, kingura.

3.         Umukiza wawe aragukunda, agushakashaka amanywa n’ijoro, ngo utayoba inzira ukaba nk’impabe, ukabura intaho ukarindagira, kingura.

4.         Kingura ng’uwo arakomanga, ntagira n’aho arambika umusaya, Umwana w’Imana arakubwira ati “mu mutima wawe niho nkeneye”, kingura.

5.         Kingurira Umukiza wawe, muvandimwe, reka kwiziba amatwi, Nyagasani akuzaniye agakiza, ngo umutima wawe ubone gukizwa, kingura.

7.      ABAMBARI BAWE TWAJE




R/ Twikoze tugusanga, abawe turagusenga, Mwami w’ibambe wadukunze ukabambwa, waganje icyaha urapfa urizura, watwunamuye aharenga, utwungura andi marere, ngo tuboneze amarembo, abambari bawe twaje.



1.        Mwami wanjye, nje kugutakambira nicuza, warankunze njye ndacumura, naragutatiye mpa ngutana, none dore ndaje ngo unyihanire, ukubite inkoni izamba, abambari bawe twaje.

2.        Mana yanjye, umpe umwanya ngushengerere, ninkuririmba ndangurure, ibyo waremye byose bijye bikuramya, ahateze n’ahaterera nteraguze, mpore ntwaza ngusanga, abambari bawe twaje.

3.        Nsingize: uri Imana itagereranywa, usumba ibyo ku isi n’iby’ijuru, gahore usengwa bizira iherezo Mana y’impuhwe nyinshi ku bo waremye, nzahora nkuririmba. abambari bawe twaje.

4.        Nkwambaze: izi ntege zanjye zihora ziteba, ohereza Roho wawe anyongere imbaraga, nogeze ingoma yawe iburyo n’ibumoso, nimvuga izina ryawe ube umpagazeho, ejo ndategwa ngatemba, abambari bawe twaje.

5.        Nshimire: wandemye unkunze utankeneye, unshungura ushaka nta tegeko, urantonesha umpa kukumenya, ungira incuti kandi ntacyo namaze, nzahora mbigushimira, abambari bawe twaje.

6.        Abo waremye bahe kugukunda bizira amakemwa, umwijima wose uwutamurure. Abaguta bose ujye ubagarura, abataka bose bashire kuganya, havugwe izina ryawe, abambari bawe twaje.

8.      DUSINGIZE ABAHIRE




R/ Dusingize Abahire, Abadahemuka banogeye Rurema, Intwari zatabarukanye ishema n’isheja.



1.     Ni koko, abashaka bose kubaho nka Kristu, barangwa n’ubuyoboke, ntibazabura gutotezwa.

2.     Ni koko, abashaka bose kubaho nka Kristu, ntibamuva iruhande, bahora bizeye Umucunguzi.

3.     Ni koko, abakunda Kristu bamubera abahamya, barangwa n’ubutwari, ntibagorwa ngo bananirwe.

4.     Abakunze Imana bose koko barahiriwe, bazaronka ubwami bw’ijuru bari kumwe n’uwo bayobotse.

9.      NGIYE GUSINGIZA NYIRIBIREMWA




R/ Ngiye gusingiza Nyiribiremwa, ngiye kumwambariza mu ngoro atuye, n’abavandimwe banjye, turate izina rye.



1.     Akwiye ibisingizo Nyir’ubutagatifu, nimuze dushengerere uwaduhanze, akagaba amahoro mu ngabo ze.

2.     Niduture igitambo n’umutima utunganye, twigorore n’abavandimwe bacu, ng’iki igitambo gihimbaje.

10.  NZAKUVUGA IBIGWI




R/ Nzakuvuga ibigwi Rurema, mpere mu gitondo ririnde rirenga, impundu niziguhundwe, wowe ubereye ingoma, dore abana bawe tuje tugusanga.



1.        Tuje tugusingiza twese duhimbawe, kuko watugize intore zitonnye i Jabiro, Mwungeri udahunga dore turaje, twikoze twese ngwino utwiharire.

2.        Tuje tugutura ibitunejereje, dore tukuzaniye n’imitima imenetse, ubyakire ubiduturizemo Roho wawe, kandi Mwami uganje ubisingirizwe.

3.        Twakereye kukwereka y’uko twanyuzwe, Mwami uzira ibisingizo bimuringaniye, uzaduhe guhora dukuza imihigo, maze impembe zose zizakwizihire.

4.        Izi ntambwe nziza zigukomoraho ingendo, ujye uziringaniza inzira ntizisobanye, maze tuzakuze ishya mu ishyo ryawe Mwami udukunze ngwino utwiyoborere.

11.  SENGA IMANA




R/ Iherere usenge Imana (Imana Data), uyibwire ibikugoye (Imana Mwana), utakambe nta buryarya (Imana Roho), irakumva ni Umubyeyi.



1.     Nyagasani Mana yacu, rumuri rw’ibihugu byose, wowe ubikiza ukabibeshaho, turakwambaza twese hamwe, dusabira u Rwanda rwacu.

2.     Nyagasani Mana yacu, rinda ibyiza turukesha, kuko ari wowe biturukaho, ubutaka n’ibiburiho, n’ibigenda mu kirere.

3.     Nyagasani Mana yacu, U Rwanda ni urw’ubuntu bwawe, ururengere unarurinde, umudendezo n’amahoro, bizanirwe abarutuye.

4.     Nyagasani Mana yacu, Perezida w’uru Rwanda, uhorana umutima mwiza, umufashe gushishoza, no kuba inyangamugayo.

5.     Nyagasani Mana yacu, abategetsi b’u Rwanda, n’abashinzwe imanza bose, imigenzereze yabo, iruhe amahoro mu ituze.

6.     Nyagasani Mana yacu, ab’intwari n’intaryarya, baturinde gutandukana, badutoze kumvikana, dukundane kivandimwe.

7.     Nyagasani Mana yacu, tsinda abanzi b’uru Rwanda, ayo moko y’inyabutatu, abakunda imidugararo, ubatoze imico myiza,

8.     Nyagasani Mana yacu, komeza umubano mwiza, w’uru Rwanda n’ibindi bihugu, inzira ibe nyabagendwa, amajyambere asagambe.

12.  UBUZIMA TWAHAWE


1.        Nyagasani Mana yacu, ni wowe wenyine imbaga itabarika ihanze amaso, mu buzima wayihaye.

R/ Dore imbaga y’abakuyobotse, bafite inyota y’urukundo, bahunde urumuri batayoba, bagutezeho umukiro w’iteka.



2.        Imigisha twahawe, uturinde kuyipfusha ubusa, umutima twahawe uturinde kuwutangaguza.

3.        Uyu munwa twahawe, uturinde kuwupfusha ubusa, ururimi twahawe uturinde kurutangaguza.

4.        Amaguru twahawe, uturinde kuyapfusha ubusa, amaboko twahawe uturinde kuyatangaguza.

13.  UMUTIMA WANJYE UGUFITIYE INYOTA.




R/ Umutima wanjye ugufitiye inyota, umubiri wanjye ukagira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana.



1.       Mwami Mana yanjye nzakubona ryari ko nkumbuye iwawe nzahagera ryari, mpa kwibera iwawe, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

2.       I yeruzalemu nshya nzahagera ryari, ku musozi mwiza umwe wa Siyoni nzibanira nawe, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

3.       Umutima wanjye wibutse ijambo ryawe, wowe wambwiye uti: “ hindukira undebe”. None nje ngusanga, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

4.       Bwiza buzira inenge ngwino hafi yacu, ngwino rugori rwera ngwino hafi yacu duhorane nawe, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

5.       Ubutabera bwawe ntacyo bwagereranywa, n’impuhwe n’urukundo byo birahebuje, ni wowe Mubyeyi, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

6.       Ineza yawe duhorane iteka. Amizero yacu ni wowe ashingiyeho turagusabye Dawe, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

7.       Dawe abagushaka bahora bakwishimira, abazi umukiro wawe bakuvuga hose, ntawe ugwa agusanga, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

14.  UYU MURYANGO UREBA




R/ Uyu muryango ureba imbere yawe, uje kugusuhuza no kukwishimira, kugutaramira no kugusenga Dawe, ni ko umwana mwiza aganira n’umubyeyi we.



1.       Tugucurangire inanga, imyirongi tunakubyinire imbyino nziza.

2.       Uyu mudiho mwiza twawuteguye ngo tuwuture Imana Data.

3.       Ingoma zose nizihimbaze ibi birori, tuvuze impundu, duhimbaze umwami wacu.

4.       Batagatifu namwe bamalayika nimudutize amajwi, dukomere amashyi uwaduhanze.





GATIGISIMU

1-Abakristu ni bantú?

Abakristu ni abemera Yezu Kristu, bagakurikiza inyigisho ze, kandi bakaba baravutse bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, cyangwa bari munzira yabyo.

5-Yezu Kristu ninde?

Yezu Kristu ni Umwana w’Imana wigize umuntu, kugirango atumenyeshe byimazeyo Imana data udukunda twese, kandi ngo nitumara kurangiza umurimo dushinzwe hano ku isi, azatugeze mu bugingo bw’iteka.



7-Bibiliya ni iki?

Bibiliya ni igitabo Gitagatifu cy’Ijambo ry’Imana; kirimo ibitabo by’Isezerano rya Kera n’Irishya.

9-Nemera Imana imwe bivuga iki?

Nemera Imana imwe bivuga ko twemera rwose ko hariho Imana imwe rukumbi, yo Rukundo n’Isoko y’ubugingo, tukemera no kuyiyoboka igihe cyose.

10-Ese abantu bose bashobora kumenya Imana?

Yee!Abantu bose bashobora kumenya Imana, bitegereza ibyo yaremye kandi bumvira ijwi ry’umutimanama wabo. (Reba Rom. 1, 19-20).

11-Ese abasekuruza bacu bari bazi byinshi byerekeye Imana?

Yee! Abasekuruza bacu bari bazi byinshi byerekeye Imana, kuko bayitaga Rurema, Rugira cyangwa Iyakare, n’andi mazina meza. Ariko bari bataramenya Umwana  wayo Yezu Kristu, We woherejwe mu bantú kubahishurira no kubamenyesha Imana Se n’urukundo rwe, kandi bari bataramenya Roho Mutagatifu uturuka ku Mana Data na Mwana.

dimanche 29 mai 2011

Roho wa Yezu untunganye


Mubiri wa Yezu unyirokorere

Maraso ya Yezu unsabemo

Mazi yavuye mu rubavu rwa Yezu unyuhagire ibyaha

Bubabare bwa Yezu unkomeze

Yezu nyiribambe unyiteho

Umpishe mu bikomere byawe

Ntuzareke ntandukana nawe

Urandinde umwanzi gica

Umunsi napfuye uzampamagare

Untegeke kuza iwawe

Ngusingize iteka

Hanwe n’abatagatifu bawe bose

Amina.


AMASENGESHO YA NIMUGOROBA.

+ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, /Amen

Mana yanjye, ndemera y’uko uri hano undeba/ ndagushimira inema uhora umpa n’uko wandinze muri uyu munsi.

Amategeko y’Imana (10)

Amategeko ya Kiliziya (7)

Isengesho ryo kwicuza ibyaha

 Dusabe : Nyagasani Nyirimpuhwe, Kiliziya yawe uyihe ihirwe, abo muri iki gihugu bose, n’abacu , abatugirira neza , / ndetse n’abatwanga ubakize, abadutegeka bose ubarinde . Abanyarwanda batakuzi ubahe kukwemera, / abahakanye n’abanyabyaha bakuyoboke, /abatunganye ubakomeze, / abari mu rugendo ubasohoze ubuhoro/aboro n’idushyi ubatunge ,/ abababaye n’abagiye gupfa ubakize,/ maze roho ziri mu purgatori uzicyure iwawe ./Nanjye undinde muri iri joro , / n’igihe nzapfira nzapfe nkwizera.

 Dawe uri mu ijuru

Ndakuramutsa Mariya

Nemera Imana Data

Isengesho ryo kwemera

Isengesho ryo kwizera

Isengesho ryo gukunda

Indamutso ya Marayika

Bikira Mariya Nyirimpuhwe

Isengesho ryo kuryama

Mana yanjye, ubu ngiye kuryama ndakwizigiye, undinde muri iri joro./ noye kukugirira icyaha./ Mariya Mubikira Mutagatifu , nawe Marayika murinzi wanjye, na Bazina Mutagatifu , mundinde muri iri joro. Amina.

+ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, /Amen

 

AMASENGESHO YA MU GITONDO

+ Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, /Amen


Isengesho ryo kubyuka:

Mana yanjye , ndagusenga nguhaye umutima wanjye , noye kugucumuraho uyu munsi, /ariko nawe wirirwe unyiragiriye. Nyagasani, ingabire ziri muri aya masengesho ngiye kuvuga uyu munsi, n’izindi ziri mu byo nza gukora, si izo nzi, si n’izo ntazi , / ungirire ubuntu nzibone zose. / Amina.

Mana yanjye / ndemera yuko uri hano undeba,/ ndagusenga ngukunze rwose,/ ndagushimira yuko wandemye / ukancunguza umwana wawe ukunda ukangira umukristu, / kandi ndagushimira inema uhora umpa , / n’uko wandinze muri iri joro, Amina

Nyagasani / ngiyo roho yanjye n’umubiri wanjye ndakwihaye rwose . / Ibyo ndibutekereze, ndi buvuge, ndibukore, n’ibiri bumbabaze none, / ndabiguhaye byose, mbisangishije ibyababaje Yezu Kristu Umwami wacu , / ngira ngo nkubahe nange ibyaha. / Ntabwo ndibugucumureho uyu munsi , ariko nagira inema yawe.

 Dawe uri mu ijuru , izina ryawe ryubahwe, / ingoma yawe yogere hose, icyo ushaka gikorwe munsi nk’uko gikorwa mu juru, ifunguro ridutungsa uriduhe none, utubabarire ibicumuro byacu nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho ntudutererane mu bitwoshya ahubwo udukize icyago/ Amina.

 Ndakuramutsa Mariya, wuzuye inema uhorana n’Imana,/ wahebuje abagore bose umugisha, /na Yezu Umwana wabyaye arasingizwa,./ Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana, urajye udusabira twebwe abanyabyaha kuri ubu n’igihe tuzapfira,/ Amina

 Nemera Imana Data , Ushobora byose waremye ijuru n’isi ./Nemera n’Umwana we w’ikinege Yezu Kristu Umwami wacu ,/wasamwe ku bwa Roho Mutagatifu akabyarwa na B.M, /akababara ku ngoma ya Ponsiyo Pilato, /akabambwa k’umusaraba agapfa agahambwa akamanukira mu irimbi, /ku munsi wa gatatu akazuka ,/ akajya mu ijuru akaba yicaye iburyo bw’Imana Data ushobora byose, / Niho azava aje gucira Imanza abazima n’abapfuye. Nemera Roho Mutagatifu na Kiiliziya gatolika ntagatifu n’urusange rw’abatagatifu, / n’uko abanyabyaha babikizwa,/ n’uko abantu bazazuka bakazabaho iteka./ Amina

 Isengesho ryo kwemera

Mana yanjye, /ndemera ibyo Kiliziya Gatolika yemera kandi yigisha , kuko yabibwiwe nawe utabasha kuyba no kutuyobya.

 Isengesho ryo kwizera.

Mana yanjye,/ nizeye yuko uzagirira Yezu Kristu, ukampa inema zawe munsi , / maze ninita ku mategeko yawe ukazambeshaho iteka mu ijuru, / kuko wabidusezeranije, kandi ukaba utica isezerano , / Amina.


Isengesho ryo gukunda

Mana yanjye, / ndagukunda rwose kuko ntawe muhwanyije ubwiza, uhebuje byose gukundwa , kandi nkunda abandi nk’uko nikunda ngiriye wowe.

 Isengesho ryo kwicuza ibyaha

Nyagasani,/ibyaha nakugiriye byose ndabyanze kuko binteranya nawe, /bikadutandukanya ari wowe untunze ukandengera iteka, / kandi ndabyangira yuko byicishije Yezu Kristu umwana wawe ukunda; Dawe ubinkize sinshaka kubisubira. Ndashaka kuba uwawe, Amina.

 Malayika nahawe n’Imana ngo undinde, ujye unyumvisha iby’Imana, ungire inama, undengere, untegeke / Amina.

Bazina Mutagatifu , umpakirwe ku Mana , unsabire ndeke kuyicumuraho. / Amina.

INDAMUTSO YA MALAYIKA

 V. Malayika yasohoreje Imana ubutumwa kuri Mariya ,

R. Maze Mariya asamishwa na Roho Mutagatifu.

Ndakuramutsa Mariya…

V. Dore ndi umuja wa Nyagasani

R. Ibyo uvuze bingirirweho

Ndakuramutsa Mariya…

V. Nuko Jambo yigira umuntu

R. Abana natwe.

Ndakuramutsa Mariya…

V. Mubyeyi Mutagatifu w’ Imana urajye udusabira

R. Tubone guhabwa ibyo Yezu Kristu yadusezeranyije’


Dusabe : Mana turagusaba , Roho zacu uzihe inema zawe, kugira ngo ibyababaje Yezu Kristu n’umusaraba we bizaduhe kuzukana ikuzo nka we , twe ababwiwe na Malayika ko umwana wawe yigize Umuntu . Ibyo turabigusaba kubwa Yezu Kristu Umwami wacu / Amina.


Mu gihe cya Pasika.

V.Mwamikazi wo mu ijuru wishime Alleluya

R. Kuko uwo wari ukwiye kubyara Alleluya

V. Yazutse uko yari yarabivuze Alleluya

R. Urajye udusabira ku Mana Alleluya

V. Ishime unezerwe B.M Alleluya

R. Kuko Umwami Yezu yazutse koko Alleluya.

 Dusabe : Mana washatse ko izuka ry’Umwana wawe rishimisha abantu bose , turagusaba ugirire Umubyeyi B.M. uduhe kunezerwa iteka mu ijuru / ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu . Amina.

 Bikira Mariya Nyirimpuhwe, wibuke ko nta wigeze kumva ko washubije inyuma uwaguhungiyeho , / agutakambira ngo umurengere umusabire, nicyo gituma nkwizera / ndakugana nkuganyira ngo umpagarareho kuko ndi umunyabyaha, / Mubyeyi w’Umukiza ntiwirengagize ibyo nkubwira, / ubyumve ubyiteho . Amina.

 ISENGESHO RYO GUTURA UMUNSI

 Mutima wa Yezu mutagatifu rwose, nisunze umutima wa Bikira Mariya utagira inenge,/nkagutura amasengesho yanjye,/nibyo ndibukore nibiri bumbabaze muri uyu munsi byose: / ngira ngo ntange icyiru cy’ibyaha byacu ,/ no kugira ngo nifatanye nawe ku mpamvu zituma witambira ubudatuza kuri alitari./ Cyane cyane mbiguturiye ngusaba icyo Papa yifuza muri uku kwezi , Amina.

 YEZU UGIRA UBUPFURA N’IMICO MYIZA

 Dore mpfukamye imbere yawe, ndagusaba nkomeje cyane, mpera umutima kukwemera, kugukunda no ku Kwizera, / umpe no kuzirana n’ibyaha nakugiriye, no gukomeza inama yo kutazabisubira . /Iyo ntekereje ibikomere byawe uko ari bitanu, bintera agahinda nkumva ngukunze cyane, / nkibuka n’ibyavuzwe na Dawudi umuhanuzi ati “ Barebye ibiganza n’ibirenge byanjye baratobora, amagufwa yanjye yose barabara.”

Mariya utasamanywe icyaha, /urajye udusabira twe abaguhungiyeho.

 Ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Amina.