R/ Tubabarire, tubabarire, tubabarire, Mubyeyi ugira ibambe.
3. Nyagasani, reba intege nke zacu, witaye ku byaha byacu ni nde warokoka ?
GLORIA
Imana, Imana, Imana nisingizwe mu ijuru. No mu nsi abantu ikunda bahorane amahoro.
R/ Turakurata (turakurata), turagushima (turagushima), turagusenga (turagusenga), turagusingiza (turagusingiza), turagushimira ikuzo ryawe ryinshi (2).
2. Nawe Nyagasani Mwana w’ikinege, Ntama w’Imana, Mwana w’Imana.
3. Wowe ukiza ibyaha, tubabarire, tubabarie ibyaha byacu, wakire aya masengesho.
4. Wicaye iburyo bwa Data tubabarire, ni wowe gusa utunganye, Mwami wenyine.
5. Wowe usumba byose Yezu Kristu, hamwe na Data na Roho Mutagatifu. Amen
2. IMANA NYAGASANI
Imana Nyagasani nisingizwe, nisingizwe mu ijuru.1. No munsi, abantu Imana ikunda bahorane amahoro.
R/ Turakurata, turagushima, turagusenga, turagusingiza.4. Nyagasani tubabarire, umva amasengesho yacu gira impuhwe tubabarire.
5. Kuko ari wowe utunganye, ni wowe Mwami wenyine ni wowe usumba byose.
6. Hamwe na Roho Mutagatifu, Imana iragasingizwa, Amen.
3. Nawe Nyagasani Mwana w’ikine-e-ge, Nasingizwe Nyagasani, Yezu Kristu Nyagasani Mana, Nasingizwe Nyagasani, Ntama w’Imana Mwana w’Imana data, Nasingizwe Nyagasani,
4. Wowe ukiza ibyaha by’abantu, tubabarire, wo-o-we ukiza i-byaha by’abantu, aki-i-ra-a amasengesho yacu, Nasingizwe Nyagasani,
5. Wowe wicaye iburyo bw’Imana Data, tu-u-ba-abarire, Nasingizwe Nyagasani, kuko ari wowe gusa utunganye, Nasingizwe Nyagasani, ni wowe Mwami wenyine Yezu Kristu. Nasingizwe Nyagasani,
6. Ni wowe wenyine usumba-a byose, Nasingizwe Nyagasani,Yezu-u kristu na Roho Mutagatifu, Nasingizwe Nyagasani, Nuko hasingizwe Imana Data, Nasingizwe Nyagasani,
3. Yezu Kristu Nyagasani Mana, turagusenga turagusingiza. Ntama w’Imana Mwana w’Imana Data, turagusenga turagusingiza.
4. Wowe ukiza ibyaha by’abantu tubabarire, turagusenga turagusingiza. Akira amasengesho y’abakugana, turagusenga turagusingiza.
5. Wowe wicaye iburyo bw’Imana Data, turagusenga turagusingiza. Kuko ari wowe gusa utunganye, turagusenga turagusingiza.
6. Ni wowe wenyine usumba byose, turagusenga turagusingiza. Hamwe na Roho Mutagatifu, turagusenga turagusingiza. Ni uko hasingizwe Imana Data, turagusenga turagusingiza.