mardi 31 mai 2011

Indirimbo: Kwinjira

1.      NGIYE GUSINGIZA NYIRIBIREMWA

R/ Ngiye gusingiza Nyir’ibiremwa; ngiye kumwambariza mu ngoro atuye; n’abavandimwe banjye; turate izina rye.

1.           Akwiye ibisingizo Nyir’ubutagatifu (akwiyekuratwa); nimuze dushengerere uwaduhanze; akagaba amahoro mu ngabo ze.

2.           Niduture igitambo n’umutima utunganye; twigorore n’abavandimwe bacu; ng’iki igitambo gihimbaje.



2.      NYEMERERA NGUSANGE

 R/ Nyemerera ngusange Mana yanjye. Ni wowe wanyiremeye, umpa ubuzima bw’iteka Mana yanjye, ndi uwawe rwose, ngenza uko ushaka.

1.       Bwiza buzira inenge turi abanyabyaha, Eza Roho yacu uyigire nziza, tugututane umutima ukeye Misa Ntagatifu.

2.       Singizwa iteka ryose Mana Nyir’ingoma, kuzwa n’ab’ijuru n’abo munsi bose, ganza shitani ubumbe isi yose usengwe wenyine.

3.       Abakiri munsi uzi intege zacu, twisunze ab’ijuru bakugezeho kera, umva amajwi yabo udukize shitani tuzagere iwawe.

3.      TURIRIMBIRE NYAGASANI



R/ Turirimbire Nyagasani, We Mushumba mwiza, dore twaje twese mu bushyo bwe, tumusingize, tumushimira ibyiza yaduhaye, aragahabwa impundu ni we Mwami w’amahoro.

 1.     Nyagasani Yezu ni we wavuze ati: “ babiri se cyangwa batatu (2) bateraniye hamwe barimo banyambaza, mba ndi hagati yabo”

2.     Tuje mu ikoraniro ry’uwatwicunguriye, duhamya ko yadukijije (2) dusabira kandi na bagenzi bacu bataramumenya by’ukuri.

3.     Natwe abo wacunguye, turagusaba inema zo gutsinda ibitunaniza (2) uduhe ubutwari, duhore tukugana, tuzabone ihirwe mu ijuru.

4.     Nihakuzwe Imana, hasingizwe Yezu, We udutangira ubugingo bwe (2) na Roho Muhoza ubahuza bombi mu Butatu Butagatifu.

4.      TWINJIYE MU NZU YA NYAGASANI.




R/ Twinjiye mu nzu ya Nyagasani, tumuramye twishimiye kuba abe. (2)


1.         Menya, Nyagasani, abakwambariza hano, iteka uzabagirire impuhwe.

2.         Inzu yawe Nyagasani, ni inzu y’isengesho, duhe kuhakura ingabire utugenera.

3.         Abateranye bakwambaza uba ubari hagati, koko hano urahari, duhe kuguha imitima

5.      UMURYANGO URI MU RUGENDO




R/ Tuje twese, Mana yacu, twe umuryango uri mu rugendo, udutoze kugana iwawe, Mwami we, wowe Mana Nyir’ubugingo.



1.           Utabare imbaga y’abantu, ubwo itaguza igana iwawe, uyisindagize igusange kandi igume mu rukundo rwawe.

2.           Turataguza tugusanga, twe umuryango uri mu rugendo, Roho wawe atumare ubwoba, Mwami we, adutake ingabire zawe.

3.           Mfite inyota, Mana yanjye, Nje ngusanga ngo umare umwuma, wowe Mwami umara agahinda ndaje, nshora ku iriba ry’ubugingo.

4.           Reba imbabare Mana yanjye, reba abaheranywe n’ibyago, ubahumurize bakomere, kandi ubahaze amahoro yawe.

5.           Ndakurangamiye Mubyeyi, kuko numva intege ari nkeya, ko ndemerewe n’imitwaro, ndaje unduhure, Mana yanjye.

6.      KINGURIRA UMUKIZA




R/ Kingurira Umukiza wawe, umva ijwi rye riraguhamagara, ng’uwo arakomanga ku muryango, Umwana w’Imana niho ahagaze, kingura.



1.         Kingura akugirire impuhwe, dore yiteguye kugukiza, kuko uri umukene ukaba n’impumyi, ukaba umunyabyago n’imbabare, kingura.

2.         Kingura maze akwihoreze, ni We uzaguhanagura amarira agukize ibyago n’amakuba, mu mutima wawe aguhe amahoro, kingura.

3.         Umukiza wawe aragukunda, agushakashaka amanywa n’ijoro, ngo utayoba inzira ukaba nk’impabe, ukabura intaho ukarindagira, kingura.

4.         Kingura ng’uwo arakomanga, ntagira n’aho arambika umusaya, Umwana w’Imana arakubwira ati “mu mutima wawe niho nkeneye”, kingura.

5.         Kingurira Umukiza wawe, muvandimwe, reka kwiziba amatwi, Nyagasani akuzaniye agakiza, ngo umutima wawe ubone gukizwa, kingura.

7.      ABAMBARI BAWE TWAJE




R/ Twikoze tugusanga, abawe turagusenga, Mwami w’ibambe wadukunze ukabambwa, waganje icyaha urapfa urizura, watwunamuye aharenga, utwungura andi marere, ngo tuboneze amarembo, abambari bawe twaje.



1.        Mwami wanjye, nje kugutakambira nicuza, warankunze njye ndacumura, naragutatiye mpa ngutana, none dore ndaje ngo unyihanire, ukubite inkoni izamba, abambari bawe twaje.

2.        Mana yanjye, umpe umwanya ngushengerere, ninkuririmba ndangurure, ibyo waremye byose bijye bikuramya, ahateze n’ahaterera nteraguze, mpore ntwaza ngusanga, abambari bawe twaje.

3.        Nsingize: uri Imana itagereranywa, usumba ibyo ku isi n’iby’ijuru, gahore usengwa bizira iherezo Mana y’impuhwe nyinshi ku bo waremye, nzahora nkuririmba. abambari bawe twaje.

4.        Nkwambaze: izi ntege zanjye zihora ziteba, ohereza Roho wawe anyongere imbaraga, nogeze ingoma yawe iburyo n’ibumoso, nimvuga izina ryawe ube umpagazeho, ejo ndategwa ngatemba, abambari bawe twaje.

5.        Nshimire: wandemye unkunze utankeneye, unshungura ushaka nta tegeko, urantonesha umpa kukumenya, ungira incuti kandi ntacyo namaze, nzahora mbigushimira, abambari bawe twaje.

6.        Abo waremye bahe kugukunda bizira amakemwa, umwijima wose uwutamurure. Abaguta bose ujye ubagarura, abataka bose bashire kuganya, havugwe izina ryawe, abambari bawe twaje.

8.      DUSINGIZE ABAHIRE




R/ Dusingize Abahire, Abadahemuka banogeye Rurema, Intwari zatabarukanye ishema n’isheja.



1.     Ni koko, abashaka bose kubaho nka Kristu, barangwa n’ubuyoboke, ntibazabura gutotezwa.

2.     Ni koko, abashaka bose kubaho nka Kristu, ntibamuva iruhande, bahora bizeye Umucunguzi.

3.     Ni koko, abakunda Kristu bamubera abahamya, barangwa n’ubutwari, ntibagorwa ngo bananirwe.

4.     Abakunze Imana bose koko barahiriwe, bazaronka ubwami bw’ijuru bari kumwe n’uwo bayobotse.

9.      NGIYE GUSINGIZA NYIRIBIREMWA




R/ Ngiye gusingiza Nyiribiremwa, ngiye kumwambariza mu ngoro atuye, n’abavandimwe banjye, turate izina rye.



1.     Akwiye ibisingizo Nyir’ubutagatifu, nimuze dushengerere uwaduhanze, akagaba amahoro mu ngabo ze.

2.     Niduture igitambo n’umutima utunganye, twigorore n’abavandimwe bacu, ng’iki igitambo gihimbaje.

10.  NZAKUVUGA IBIGWI




R/ Nzakuvuga ibigwi Rurema, mpere mu gitondo ririnde rirenga, impundu niziguhundwe, wowe ubereye ingoma, dore abana bawe tuje tugusanga.



1.        Tuje tugusingiza twese duhimbawe, kuko watugize intore zitonnye i Jabiro, Mwungeri udahunga dore turaje, twikoze twese ngwino utwiharire.

2.        Tuje tugutura ibitunejereje, dore tukuzaniye n’imitima imenetse, ubyakire ubiduturizemo Roho wawe, kandi Mwami uganje ubisingirizwe.

3.        Twakereye kukwereka y’uko twanyuzwe, Mwami uzira ibisingizo bimuringaniye, uzaduhe guhora dukuza imihigo, maze impembe zose zizakwizihire.

4.        Izi ntambwe nziza zigukomoraho ingendo, ujye uziringaniza inzira ntizisobanye, maze tuzakuze ishya mu ishyo ryawe Mwami udukunze ngwino utwiyoborere.

11.  SENGA IMANA




R/ Iherere usenge Imana (Imana Data), uyibwire ibikugoye (Imana Mwana), utakambe nta buryarya (Imana Roho), irakumva ni Umubyeyi.



1.     Nyagasani Mana yacu, rumuri rw’ibihugu byose, wowe ubikiza ukabibeshaho, turakwambaza twese hamwe, dusabira u Rwanda rwacu.

2.     Nyagasani Mana yacu, rinda ibyiza turukesha, kuko ari wowe biturukaho, ubutaka n’ibiburiho, n’ibigenda mu kirere.

3.     Nyagasani Mana yacu, U Rwanda ni urw’ubuntu bwawe, ururengere unarurinde, umudendezo n’amahoro, bizanirwe abarutuye.

4.     Nyagasani Mana yacu, Perezida w’uru Rwanda, uhorana umutima mwiza, umufashe gushishoza, no kuba inyangamugayo.

5.     Nyagasani Mana yacu, abategetsi b’u Rwanda, n’abashinzwe imanza bose, imigenzereze yabo, iruhe amahoro mu ituze.

6.     Nyagasani Mana yacu, ab’intwari n’intaryarya, baturinde gutandukana, badutoze kumvikana, dukundane kivandimwe.

7.     Nyagasani Mana yacu, tsinda abanzi b’uru Rwanda, ayo moko y’inyabutatu, abakunda imidugararo, ubatoze imico myiza,

8.     Nyagasani Mana yacu, komeza umubano mwiza, w’uru Rwanda n’ibindi bihugu, inzira ibe nyabagendwa, amajyambere asagambe.

12.  UBUZIMA TWAHAWE


1.        Nyagasani Mana yacu, ni wowe wenyine imbaga itabarika ihanze amaso, mu buzima wayihaye.

R/ Dore imbaga y’abakuyobotse, bafite inyota y’urukundo, bahunde urumuri batayoba, bagutezeho umukiro w’iteka.



2.        Imigisha twahawe, uturinde kuyipfusha ubusa, umutima twahawe uturinde kuwutangaguza.

3.        Uyu munwa twahawe, uturinde kuwupfusha ubusa, ururimi twahawe uturinde kurutangaguza.

4.        Amaguru twahawe, uturinde kuyapfusha ubusa, amaboko twahawe uturinde kuyatangaguza.

13.  UMUTIMA WANJYE UGUFITIYE INYOTA.




R/ Umutima wanjye ugufitiye inyota, umubiri wanjye ukagira urukumbuzi, meze nk’ubutaka bw’agasi bwabuze amazi bukumirana.



1.       Mwami Mana yanjye nzakubona ryari ko nkumbuye iwawe nzahagera ryari, mpa kwibera iwawe, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

2.       I yeruzalemu nshya nzahagera ryari, ku musozi mwiza umwe wa Siyoni nzibanira nawe, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

3.       Umutima wanjye wibutse ijambo ryawe, wowe wambwiye uti: “ hindukira undebe”. None nje ngusanga, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

4.       Bwiza buzira inenge ngwino hafi yacu, ngwino rugori rwera ngwino hafi yacu duhorane nawe, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

5.       Ubutabera bwawe ntacyo bwagereranywa, n’impuhwe n’urukundo byo birahebuje, ni wowe Mubyeyi, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

6.       Ineza yawe duhorane iteka. Amizero yacu ni wowe ashingiyeho turagusabye Dawe, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

7.       Dawe abagushaka bahora bakwishimira, abazi umukiro wawe bakuvuga hose, ntawe ugwa agusanga, ni wowe Nyir’ukuboko k’ubutwari, n’ikiganza cyawe kikadukiza.

14.  UYU MURYANGO UREBA




R/ Uyu muryango ureba imbere yawe, uje kugusuhuza no kukwishimira, kugutaramira no kugusenga Dawe, ni ko umwana mwiza aganira n’umubyeyi we.



1.       Tugucurangire inanga, imyirongi tunakubyinire imbyino nziza.

2.       Uyu mudiho mwiza twawuteguye ngo tuwuture Imana Data.

3.       Ingoma zose nizihimbaze ibi birori, tuvuze impundu, duhimbaze umwami wacu.

4.       Batagatifu namwe bamalayika nimudutize amajwi, dukomere amashyi uwaduhanze.